Bunner image
Bunner image
Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”

Arduino ni iki?

Arduino0

U Rwanda rukomeje gukataza mu iterambere, Ikoranabuhanga rikomeje kwigishwa cyane mumashuri yaba ayisumbuye hamwe n’amashuri yigisha imyuga mugihe gito. Abantu benshi bakomeje kugirira inyota cyane ikoranabuhanga, aho usanga buri umwe aba ashaka kwiga no gukora iryo koranabuhanga rirushaho kujya mbere buri munsi.

Nyereka.com yazirikanye abanyarwanda bashaka kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.

Arduino ni kimwe mu bikoresho bigezweho mu gukora ibintu byinshi bitandukanye ushobora no kureba ukagira ngo ni ibitangaza. Ibyinshi mu bintu tubona biba bikoresheje iri koranabuhanga.

Kwiga iri somo bizagufasha kwiyungura byunshi kuri icyo gikoresho.

Arduino Arduino

Amafoto agaragaza uko microcontroller(Arduuino iba imeze)

Intego yiri somo

Iri somo rizagufasha kuba wabasha kugira ikintu wakora wifashishije iki gikoresho Arduino. Tuzagusobanurira kubikenewe byose kugira ngo ubashe kuba wagira igikoresho runaka wakora, tuzagusobanurira uko wakora porogaramu ikoresha iki gikoresho. Tuzagufasha Kuba wakoresha iki gikoresho ukora ikintu icyo aricyo cyose ushaka gukora wifashishije Arduino. Tuzaguha ibitekerezo by'ibyo wakora wifashishije iki gikoresho.

Kugiraango ubashe kungukirwa naya masomo turagushishikariza kugura icyo gikoresho. Kiboneka mu rwanda kumafaranga make agera 15,000frw, ushobora kugitumiza kumasoko yo hanze ho bikaba bihendutse cyane; kigura hagati 5$-10$(1$=860).

Ushobora kutwandikira tukagufasha kubona icyo gikoresho kumafaranga make.

Amasomo y'ibanze kuri arduino

Arduino Ni iki?

Arduino cyangwa Micro-controller ni igikoresho gikora nka mudasobwa ariko ntoya ifite ibikenewe nka mudasobwa ariko yo iguha uburyo bwo kwishyiriramo porogaramu wikoreye iyikoresha, ifite aho kubika iyo porogaramu ikagira aho bashyira ibikoresho bidufasha kwinjiza ibintu muri arduino bitewe nicyo dushaka kubikoresha hamwe naho gushyira ibidufasha kubona ibyo dushaka gukora(Input and Output port).

Kimwe na mudasobwa, micro-controller ifite ubwonko(processor) hamwe naho gushyira ibikoresho ushobora kugena ikihakorerwa ukurikije icyo ushaka gukora ikanagira ububiko bugufasha kubika ya porogaragaramu uba wakoze.

Ifoto:

Arduino

Habaho amoko menshi ya Micro-controller(Arduino), Ariko muri aya masomo yacu tuzakoresha cyane Arduino Uno.

Porogaramu ya mudasobwa

Arduino

Kugira ngo ukoreshe iyi mudasobwa ntoya wikoreye bigusaba kubanza ugakora porogaramu izayikoresha; iyo porogaramu uyubaka ukoresheje mudasobwa(computer) isanzwe tuzi. Ushyiramo application yagenewe gukora porogaramu zijya muri Arduino. Hari uburyo bubiri bwo kuyishyira muri mudasobwa yawe. Ubwa mbere aribwo bworoshye kandi tugiye kubabwira, Ushaka iyo application uyisabye incuti yawe wayikuye kuri murandasi(Internet) akayiguha ukayensitala nawe muri mudasobwa yawe. Waba ufite murandasi muri mudasobwa yawe jya kuri urwo rubuga uyi kureho ni ubuntu: Downloading Arduino Apps

Nurangiza kuyitereshariza(download) uyensitele muri mudasobwa yawe.

Numara kuyishyiramo ukayifungura dore uko ifunguka:

Arduino

Arduino IDE

Kugira ngo iyo porogaramu uyikoreshe neza ni iby'ingenzi ko tugusobanurira bimwe mubintu uyibonaho.



Arduino

Twifashishije iyo foto iri mucyongereza tugiye kugusobanurira uko ikora.

Compile(Aho barebere niba wanditse neza porogaramu; Ntakosa): Aha bahifashisha bashaka kureba ko niba porogaramu wanditse ntamakosa wakoze.

Create new Sketch(Aho bakorera indi porogaramu nshyashya): Aha bahanyura iyo ushaka kwandika porogaramu shyashya.

Open Existing Sketch(Aho unyura kugira ngo ufungure imwe muri porogaramu wakoze): Aha uhanyura iyo ushaka gufungura porogaramu uherutse gukora, wabitse muri mudasobwa.

Save Sketch(Aho banyura bashaka kubika porogaramu umaze gukora): Iyo uhanze porogaramu nshya uba usabwa kuyibika kugirango utayibura; uba ugomba kuyibika muri mudasobwa yawe uciye aha ngaha.

Upload to Board(Shyira porogaramu yawe muri Arduino): Mugihe umaze gukora neza porogaramu yawe kandi wamaze kureba niba ntamakosa arimo kandi wanayibitse hakurikiraho kuyishyira muri Micro-controller(Arduino) yawe uca aha ngaha. Bigusaba ko ushaka umugozi wa USB ukawifashisha uhuza mudasobwa yawe na Arduino yawe hanyuma ugakanda kuri “shyira porogaramu muri Arduino(Upload to Board).”

Tab Button( Aha bahifashisha ushaka kugira ibindi uhindura kuri Arduino IDE yawe)

Sketch Editor( Andika porogaramu yawe): aha ni aho bandikira porogaramu ushaka gukora; twakumenyesha ko hari ibice bitatu ugomba gushyira muri porogaramu yawe. Tuzabigusobanurira neza Igihe cyo kwandika porogaramu kigeze.


Mu isomo rya kabiri tuzatangira tukwereka uko wakora porogaramu yawe igufasha gukoresha no kugenzura itara mu buryo bwikoresha.

Kora share hanyuma udusigire igitekerezo cyawe cyangwa inyunganizi.
Nyereka ni website yigisha ikoranabuhanga mururimi rwawe haba icyongereza cyangwa ikinyarwanda, Fasha incuti zawe kuyimenya uzaba ubahaye umusanzu ukomeye wokudasigara inyuma mu ikoranabuhanga. Ushobora kutwoherereza igitekerezo cyawe cyangwa ukaduha inyunganizi kuri Email(ingurukanabutumwa) ariyo info@nyereka.com


Admin, 6 months ago
1,271 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Others' Comments

  • Kalisa

    Wawwooo Mukomeze mutugezeho ayo makuru meza muri tekinoloji kbs. turikumwe

  • Gagalone

    Thx u so much for ur help but i need to know if you can help ud to develop the program that will be used to store the program in arduino using EPROM

  • Emmy

    Hano mu Rwanda kwigisha amasomo nkaya ningenzi cyane,ariko byaba byiza banyiri urubuga bashatse aho bigishiriza nabantu imbona nkubone kugirango babashe nokugira ubusobanuro babaka mugihe haraho batumvishe ,byakora impinduka nyinshi kandi nziza kubuzima bwabenshi, gusa ndabashimiye kuvwayamasomo ibi nibyagaciro kandi bizakundwa cyane mukomereze Aho.

  • Emmy

    Hano mu Rwanda kwigisha amasomo nkaya ningenzi cyane,ariko byaba byiza banyiri urubuga bashatse aho bigishiriza nabantu imbona nkubone kugirango babashe nokugira ubusobanuro babaka mugihe haraho batumvishe ,byakora impinduka nyinshi kandi nziza kubuzima bwabenshi, gusa ndabashimiye kuvwayamasomo ibi nibyagaciro kandi bizakundwa cyane mukomereze Aho.

  • Djibril

    byiza cyane arko ntakuntu mwakora umuntu akajya akora subscribe kuburyo update zihita zimugeraho kuri email yiwe

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842