Bunner image
Bunner image
Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”


AMASOMO AJYANYE NA MUDASOBWA(computer)

Mudasobwa ni igikoresho cyo mu rwego rw’ikoranabuhanga kizwi mu ndimi z’amahanga nka (computer,ordinateur ), yifashishwa mu gukora inyandiko, kubika inyandiko, umuziki hamwe nibindi byinshi bitandukanye.

Icyo uru rubuga ruzafasha abanyarwanda:

  1. Gukoresha mu buryo bwuzuye Microsoft office(word, excel, PowerPoint).
  2. Kugira ubumenyi bw’ibanze bwo gukora mudasobwa yawe mu gihe yagize ikibazo.
  3. Gusobanukirwa bimwe mu bice bigize mudasobwa yawe nicyo bikora.
  4. Kubona no gusobanukirwa zimwe muri application zikoreshwa cyane muri mudasobwa.
  5. Kumenya uko warushaho gukoresha neza telefone yawe ya android.
  6. Kugira ubumenyi bw’ibanze mu kubaka urubuga.
Dukurikirane kuri:

Facebook Page yacu hanyuma ukande Like uzajye ubona amakuru ubashe no kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.: Nyereka Official Fcebook page
Facebook group tubashe kungurana ibitekerezo: Nyereka Technology

Intego y’aya masomo

Mu Rwanda ikoranabuhanga rirarushaho gukataza, ubu usanga abantu benshi batunze ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga ariko ugasanga nta bumenyi buhagije bafite bwo gukoresha ibyo bikoresho. Uru rubuga ruzajya rubagezaho amasomo menshi atandukanye kuburyo warushaho gusobanukirwa no gukoresha neza ibyo bikoresho.

Dore ibyo tuzibandaho:
  1. Microsoft office(word, excel, PowerPoint)
  2. Computer hardware(Ibice bigize mudasobwa)
  3. Software
  4. Android application
  5. Network and troubleshooting(Ibijyanye na murandasi n’uko wakemura ibibazo bijyanye nayo)
  6. Html(Uburyo bwo kubaka imbuga)
Sobanukirwa

Bimwe mu bintu ushobora kumenya kuri ibyo bintu twavuze haruguru.

MICROSOFT OFFICE

Microsoft office ni application ibumbiye hamwe andi ma application ikaba yarakozwe n’uruganda rwa mocrosoft. Mu mwaka 1988 mu kwezi kwa munani nibwo umugabo witwa BILL GATES yashyize ahagaragara bwa mbere iyo application, mu mugi wa las vegas wo muri leta ya Nevada muri America (USA).

Iyi application ikoreshwa muri za mudasobwa (computer) cyangwa muri telefone zigezweho zizwi nka smart phone.

Ikaba yifashishwa mugukora inyandiko no guhuriza hamwe amakuru.

Microsoft office igizwe ni aya ma application akunzwe gukoreshwa akurikira:

Microsoft word
Microsoft excel
Microsoft PowerPoint
Microsoft publisher
Microsoft OneNote
Microsoft project
Microsoft outlook
Microsoft visio
Microsoft sway
Microsoft onedrive for business

Menya :
  1. Amateka ya Microsoft office
  2. Uko wayibona mu gikoresho cyawe
  3. Ibijyanye n’aya masomo
Amateka ya Microsoft office

Mu mizo ya mbere Microsoft office yagaragaye igizwe na Microsoft word,Microsoft excel hamwe na Microsoft powerpoint gusa. Mu bindi bihe byakurikiyeho ,serivise za Microsoft office zariyongereye ziza kugera kuzo twavuze haruguru ndetse zaranarenga bitewe n’uburyo ubushobozi bwayo bwagendaga bwiyongera. Aha twavuga uko yarushijeho kunoza zimwe muri serivise zayo mu bijyanye n’imyandikire aho ushobora kwandika ijambo ikaba yakumenyesha niba ryanditse neza cyangwa nabi hiyongeraho akarongo gatukura ku ijambo ryanditse nabi, nanone ushobora guhitamo ururimi wakoresha wandika. Hariho ibyiciro bitandukanye bitewe n’abazikoresha bagenda bahindagurika hamwe n’aho zikoreshwa. Iheruka gushyirwa hanze ku itariki ya 22 nzeri 2015 ni Microsoft office 2016.


Uko wayibona mu gikoresho cyawe

Ubundi ubusanzwe byemewe n’amategeko kugirango ubone uburenganzira bwo gukoresha application iyo ari yo yose mu buryo bwuzuye bigusaba kugura iyo application ku bacuruzi babifitiye uburenganzira bwo kuyicuruza bahawe na nyirayo. Ntitwirengije ko hari abazifite bitarabaye ngombwa ko bazigura. Application ya Microsoft office ushobora kuyisanga kurubuga rwabo ari rwo: www.microsoft.com/ens-us/store/b/office ukayigura cyangwa zimwe mumbuga zizitangira Ubuntu. Gusa uzirikane ko iyo uyiboneye Ubuntu irangira vuba bikagusaba kongera gushyiramo indi, kandi hari ibintu utabona.

Bimwe mu bice bigize mudasobwa

Mudasobwa igizwe n’ibice bibiri ari byo:ibigaragarira amaso n’ibitagaragara.

Mubigaragarira amaso naho tugiramo ibice bibiri ari byo: Ibidufasha kwinjiza ibintu muri mudasobwa hamwe n’ibidufasha kubona ibivuye muri mudasobwa. Tukanagiramo n’ibindi bidufasha gukora ibintu bitandukanye tuba twifuza urugero twavuga: ububiko, cpu n’ibindi.

Ibidufasha kwinjiza ibintu muri mudasabwa ni ibi bikurikira:

  1. Keyboard
  2. Digital camera
  3. Graphic tablet
  4. Scanner
  5. Joystick
  6. Microphone
  7. Mouse
  8. Touchscreen
Ibidufasha kubona ibivuye muri mudasobwa:
  1. Screen
  2. Printer
  3. Speaker
  4. Projector

Naho mubitagaragarira amaso twavuga: program zifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye.


Ibyo wamenya ku ma application ya android phone:

Muri aya masomo tuzajya tubagezaho uko wakoresha amwe muma application ufite muri telefone yawe neza muburyo bwuzuye, tuzajya tubasobanurira ibyo utari usanzwe uzi kuri telefone yawe. Ushobora kugira uruhare mukumenya icyo twagusobanurira ubutaha utwohereza igitekerezo cyawe.

Ubusanzwe application ni amabwiriza abumbiye hamwe kugirango ajye adufasha kugira ikintu runaka dukora haba muri mudasabwa cyangwa telefone no mu bindi bikoresho bijyamo Application.
Urugero: Uramutse ushatse Gukora neza ifoto ukenera application yitwa Photoshop. Application zigenda zitandukana bitewe nicyo zagenewe gukora.
Muri aya masomo tuzajya dutanga cyane cyane mu Kinyarwanda ariko akazajya ashyirwa no mucyongereza. Tuzajya dutira kenshi amagambo y’ icyongereza kubera ntamagambo amwe muyo bakoresha muri ibyo bikoresho ahari.


Ibijyanye n’aya masomo

Aya masomo azibanda kuri Microsoft word, Microsoft excel, Microsoft PowerPoint na Microsoft publisher. Aya masomo azajya atangwa muburyo bw’uruhererekane, tuzajya twifashisha video kugira ngo urusheho gusobanukirwa neza ibyo usomye ushobora gukuraho buri somo mubwoko bwa PDF cyangwa PPT. Turagushishikariza gusaba ko bajya bakoherereza buri somo rishya cyangwa ugakora subscribe kuri YouTube channel yacu.


Ese wari ubizi?

Microsoft office niyo application ikoreshwa n’abantu benshi ku isi.
Ushobora gukoresha iyi application online ku buntu bitagusabye
kuyishyira mugikoresho cyawe. Ama application 5 y’ambere akunzwe cyane ku isi akoreshwa muri za telefone:

  1. WhatsApp
  2. Facebook and Messenger
  3. Instagram
  4. Google search
  5. Snapchat
Application 5 zikoreshwa cyane muri computer:
  1. Microsoft office
  2. Internet Explor/Mozilla firefox
  3. Adobe reader
  4. McAfee Antivirus
  5. Google chrome

Ubutaha tuzababwira uko washyira application muri mudasobwa yawe cyangwa Igikoresho ngendanwa cyawe.
Turabashishikariza kujya musura uru rubuga kenshi kugira ngo mwige kubuntu uko mwagira ubuhanga bwihariye mugukoresha neza Microsoft office bitabaye ngombwa ko ukenera ugufasha. Ibyo ukazajya ubifashwamo n’isomo tuzajya dushyiraho mu buryo bw’uruhererekane hamwe na videwo izajya ibafasha kurushaho kubyumva neza.


Twakoze iyi nkuru twifashishije zimwe muri izimbuga:
http://en.wikipedia.ord/wiki/computer
www.pulselive.co.ke/bi/tech
www.iceni.com/blog/five-computer-programs-we-use-every-day

Nyereka ni website yigisha ikoranabuhanga mururimi rwawe haba icyongereza cyangwa ikinyarwanda, Fasha incuti zawe kuyimenya uzaba ubahaye umusanzu ukomeye wokudasigara inyuma mu ikoranabuhanga. Ushobora kutwoherereza igitekerezo cyawe cyangwa ukaduha inyunganizi. Ushaka kwamamaza waduahamagara kuri 0780690502 cyangwa ushobora gukoresha Email(ingurukanabutumwa) kuri info@nyereka.com tukabasha kukumenyekanisha kugiciro gito cyane.



Admin, 3 months ago
632 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Others' Comments

  • karara

    Mutugirire vuba rwose ndabona bizaba ari byiza rwose!

  • DR Luciano

    pc yanj yanz kujyamo MS office ni dell 32bit. why?

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842