Bunner image
Bunner image
Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”


Koresha neza Facebook; Isomo ryambere

Facebook ni urubuga ruhuza abantu benshi cyane rujya kumera nka WhatsApp ariko aho bitandukanira ho ushobora kuhahurira n’umuntu utamuzi mukaganira ariko whatsApp kugirango uganire n’umuntu ugomba kuba ufite nomero ye cyangwa afite nomero yawe maze akakwandikira nawe ukabona nomero ye.

Mu gihe ukoresha Facebook, buri gihe uba ugaragara kandi abantu abo aribo bose naho baba baherereya ku isi yose bashobora kubona ibyo ushyira kurukuta rwawe kandi bakaba banabasha kubona aho uherereye, uwo uriwe igihe cyose babishaka mbese umwirondoro wawe.

Ibyambayeho: Umuntu yagiye kuri Facebook paje yajye maze akuraho nomero yajye arampamagara, ariko ikiza ni uko yampamagaye tuziranye kandi ashakira ibintu bizima.

Umuntu ashobora kujya kurukuta rwawe rwa Facebook agakuraho umwirondoro wawe uba wakoresheje uyifungura akaba yawukoresha icyo ashaka cyangwa agakuraho nomero yawe akaguhamagara agutesha umutwe.

Ese waba wibaza uko wahisha itariki wavukiyeho, incuti zawe(friends) amashuri wize, aho utuye hamwe ni bindi? Kurikirana iri somo.

Ariko ushobora gukora kuburyo utagaragara, hari uburyo wabikoramo. Ukoresheje setting za Facebook ushobora guhisha bimwe. Ariko niba ushaka ko ntakintu nakimwe kikugaragaza kiboneka kuri Facebook aho ho wayifunga.

Hari ibintu byinshi wakwimamo uburenganzira abantu kuri Facebook mu kwirindako bakuvogera mu buryo utishimiye. Tuzakugezaho amasomo y’uruhererekane ku bintu wakora kuri Facebook, ukarushaho kuyikoresha neza.

Aya masomo azajya asohoka yitwa "Koresha neza Facebook”.

Muri irisomo ryambere dore ibyo tugiye kukugezaho:

Gena abashobora kubona ibyo ushyira kuri Facebook.
Gena ubona nomero yawe washyize kuri Facebook.
Gena ushobora kubona incuti zawe kuri Facebook.
Gena ashobora kukoherereza friend request.

Dukurikirane kuri:

Facebook Page yacu hanyuma ukande Like uzajye ubona amakuru ubashe no kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.: Nyereka Official Fcebook page
Facebook group tubashe kungurana ibitekerezo: Nyereka Technology

Wifashishije settings za Facebook ushobora gukora ibyo byose hamwe n’ibindi tuzabasobanurira muri aya masomo.

Fungura Facebook paje yawe, Ujye ahari akantu kampande eshatu kareba hasi ugakandeho hanyuma ukande ahanditse settings.



Gena abashobora kubona ibyo ushyira kuri Facebook

Jya Kuri Privacy >> Your Activity >> Edit. Hanyuma ukande ahantu handitse Public Ubundi uhitemo abazajya babona ibyo washyize kuri Facebook paje yawe.

Hanyuma ukande ahantu handitse Public Ubundi uhitemo abazajya babona ibyo washyize kuri Facebook paje yawe.

Ushobora Guhitamo:
Public: aha abantu bose bazajya babona
Friends except: incuti zawe zose uretse umuntu(abantu) uribuhitemo ko atazajya abibona.
Specific friends: Guhitamo incuti zizajya zibona ibyo ushyira kurukuta rwawe rwa Facebook.
Only me: Ni wowe wenyine uzajya ubyirebera.
See all: Aha wahakanda ukeneye kubona uburyo bundi butandukanye ushobora kuba wahitamo.

Gena ubona nomero yawe washyize kuri Facebook

Kanda Kuri Edit Hanyuma uhitemo abazibona.


Ushobora guhitamo Everyone(buri wese), Friends of friends(incuti z’incuti zawe) hamwe na Friends(incuti zawe gusa).

Gena ushobora kubona incuti zawe kuri Facebook

Kanda ahanditse Edit kugira ngo ubashe kubona amahitamo.

Ushobora guhitamo Public(Biri umwe wese ukoresha Facebook ashobora kubona incuti zawe), Friends(Incuti zawe zonyine nizo zizababona), Friends except…(Incuti zawe zose uretse abo uribuhitemo), Only me(Njyewe gusa) hamwe na Custom(abo uhitamo gusa).

Gena abashobora kukoherereza friend request

Akenshi twoherezwa friend request n’abantu tutazi, Koresha buno buryo uhitemo abazajya bakoherereza friend request.

Kanda ahanditse Edit ubone uko uhitamo uburyo butandukanye.



Ushobora guhitamo Everyone(Buri wese azaba yemerewe kuyikoherereza) cyangwa Friends of friend(Incuti z’incuti zawe gusa).

Ibi nibyo twahisemo kubasobanurira muri Privacy gusa Kuberako aribyo by’ingenzi muri ako gace, n’ubwo hari nibindi wakoramo.

Ushobora kugira uruhare muri aya masomo utanga igitekerezo hasi aha cyangwa ukatwoherereza ubutumwa kuri Email yacu: inf@nyereka.com

Gusangiza abandi iri somo cyangwa gufasha umuntu kumenya Nyereka.com ni umusanzu wawe mu kubaka abanyarwanda mu kumenya ikoranabuhanga no kurushaho kurikoresha neza.

Nyereka ni website yigisha ikoranabuhanga mururimi rwawe haba icyongereza cyangwa ikinyarwanda, Fasha incuti zawe kuyimenya uzaba ubahaye umusanzu ukomeye wokudasigara inyuma mu ikoranabuhanga. Ushobora kutwoherereza igitekerezo cyawe cyangwa ukaduha inyunganizi kuri Email(ingurukanabutumwa) ariyo info@nyereka.com

Admin, 6 months ago
1,416 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Others' Comments

  • Mukamana

    Nukuri pe, murakoze cyane. Hari ibyombonye byiza kabisa, mukomeze kugusobanurira kabisa. Natwe turabakurikiye kabisa. Ibi bintu by'ikoranabuhanga nisawa kbs kandi muzagera kure kabisa.

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842