Bunner image
Bunner image
Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”


Wakoresha WhatsApp Ebyiri muri Telefone yawe gute?


parallel space

Program nshya ya parallel space

Parallel space ni porogaramu yo muri telefone za android igezweho kubera akamaro kanini ikora muri telefone yawe.

Ese wari uziko hari bimwe mubyo telefone yawe ishobora gukora kandi utari uzi ubifashijwemo n’iyi porogaramu ya parallel space?

Reka tubikugezeho kuri uru rubuga rwa www.nyereka.com kandi uzajya uhasanga nibindi bintu byinshi by’ubwenge utari usanzwe uzi kubijyanye n’ikoranabuhanga.

Porogaramu ya parallel space ni porogaramu ikoreshwa muri telefone za android nkuko twabivuze haruguru ikaba ishobora kudufasha gukoresha whatsapp zirenze imwe muri telefone yawe imwe. Ushobora kwibaza uti byashoboka bite? Ubundi iyo turi kwisitara whatsapp muri telefone yacu dukoresha numero ya telefone tuzi ko ifitwe n’abantu benshi kugira ngo tujye tubona uko dushyikirana kuri whatsapp ibyo bituma tubasha gushyikirana n’abafite iyo numero twakoresheje gusa.
Porogaramu ya Google map shya izajya ifasha mu kugenzura ibintu byinshi. Soma byinshi...
Ariko iyi porogaramu yo ishobora gutuma tugira whatsapp nyinshi muri telefone zacu kandi zose zigakorera icyarimwe, urugero ushobora kuba ufite numero nyinshi (tigo,mtn,aitel) izo numero zose ushobora kuzishyira kuri whatsapp ariko muburyo buzitandukanya ku buryo buri yose iba ifite uko ifunguka bitandukanye n’iy’indi,ibyo bituma uwakwandikira wese afite imwe muri izo numero ushobora kubona ubutumwa bwe.

Ubwo rero singombwa gukoresha numero imwe kuri whatsapp kuko n’izindi ushobora kuzikoresha kandi bitakugoye muri telefone ya android yawe wifashishije iyi porogaramu ya parallel space.


Ubu noneho tugiye kukwereka uko wabona iyo porogaramu nuko wayishyira muri telefone yawe:

Intambwe ya 1: Jya kuri play store hanyuma uteresharije iyo application yatwa Parallel Space ukoresheje telefone ya smart ufite. Iyo application iba ifite ikirango kameze gatya.

parallel space

Intambwe ya 2: Esitara iyo application ya Parallel Space ukanda ahanditse ngo Install kugira ngo utangire.

Intambwe ya 3: Nurangiza kuyesitara, yifungure ukanda kukamenyetso kayiranga twaberetse haruguru ka Parallel Space. Ubu Noneho ushobora kwesitara whatsapp nyinshi muri telefone yawe.

Arduino ni ki kandi se ikora ite? Soma byinshi...

Intambwe ya 4: Hanyuma ushobora kubona muri screen ya telefone yawe bagusaba gushyiramo indi whatsapp nkuko mubibona hasi aha. Kanda ahari akamenyetso ko guteranya kari hasi hanyuma wongeremo indi whatsapp.

parallel space

Intambwe ya 5: Nyuma yo gukanda kuri ako kamenyetso ko guteranya urasabwa guhitamo application ushaka kongeramo hanyuma uhitemo whatsapp kugira ngo ushobore gukoresha whatsapp zirenze imwe muri telefone yawe zibangikanye.ushobora no guhitamo izindi bitewe niyo wowe wifuza yaba facebook n’izindi..

parallel space

Intambwe ya 6: Kanda ahanditse ngo Whatsapp muri screen ya telefone yawe kugira ngo wesitare indi whatsapp ukoresheje Parallel Space Android App. Mugihe biri gukorwa komeza utegereze wihanganye gato kugira ngo iyo application ibanze ihuze neza n’ubwoko bwa telefone yawe. nyuma hari bufunguke page imeze gutya nkuko iri kugaragara hasi aha.

parallel space

Intambwe ya 7: Kanda ahanditse ngo Agree and continue. Aha urandikamo igihugu cyawe unashyiremo numero za telefone ushaka gukoresha. Hanyuma hari code uzohererezwa kuri ya numero washyizemo ushaka kujya ukoresha ,andika izo code mu mwanya wazo kugira ngo whatsapp yawe ifunguke.

parallel space parallel space

Intambwe ya 8: Byarangiye ! ubu noneho ushobora gukoresha whatsapp yawe ya 2,3. Igihe cyose uzifuza gukoresha whatsapp runaka uzajya ufungura Parallel Space yo muri android yawe hanyuma ukande ku kamenyetso ka whatsapp.

Wakora iki mugihe wibagiwe Password ya Phone android yawe? Soma byinshi...

Turagusaba kujya usura kenshi uru rubuga kugira ngo urusheho kumenya nibindi byinshi turi kubategurira kubyerekeye amatelefone yanyu ya android. Ese wari uziko hari n’ibindi bintu telefone yawe ya android ishobora gukora utari uzi? Niba uyifite ntugacikwe no gusura www.umenye .com ngo urusheho gusobanukirwa.


parallel space
parallel space



Admin, 3 months ago
956 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Others' Comments

  • pablo

    Birakora kbs. Murakoze

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842