Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”

Uburyo butanu ushobora kongeramo umuvuduko wa mudasobwa yawe

Kuba wagira mudasobwa ni byiza mubuzima bwawe, ariko biba byiza iyo uzi kuyikoresha mu buryo bwiza kandi ubasha kwicyemurira bimwe mu bibazo ishobora guhura nabyo. Mudasobwa yawe ishobora gutangira gukora buhoro cyane bitewe n'ibntu byinshi bitandukanye. Ishobora mugihe kirimbere cyangwa nubu bikaba byaratangiye; kwaka itinze cyangwa gufungura ama application itinze. Ntugire ikibazo Twaguteguriye uburyo butandatu(5) ushobora kongeramo muvuduko wa mudasobwa yawe ikazajya ikora vuba vuba.

.
Dukurikirane kuri:

Facebook Page yacu hanyuma ukande Like uzajye ubona amakuru ubashe no kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.: Nyereka Official Fcebook page
Facebook group tubashe kungurana ibitekerezo: Nyereka Technology

1: Shiramo ama application ukenera gusa; kuramo ayo udakunze gukenera cyangwa udakoresha

Ese muri mudasobwa yawe ufitemo ama application, ama browser cyangwa amaporogaramu angahe? Uko ugiramo ama porogaramu menshi niko mudasobwa yawe irushaho kugenda ikoragahoro bitewe n’ubushobozi bwa mudasobwa yawe.
Nakugira inama yo gukuramo(uninstall) ama application hashize amazi runaka udakoresha, ugasigaranamo ayo ukoresha kenshi. Kubakoresha mudasobwa z’irimo operating system za windows biroroshye kumenya ama application bafite hamwe nizo bakunze gukoresha.

speed up your PC(speed)

Mugihe uraba umaze gukuramo ayo udakeneye; byaba byiza mbere yo gushyiramo indi application jya ubanza umenye niba igufitiye akamaro.
Arduino ni ki kandi se ikora ite? Soma byinshi...
Ubu wamaze gukuramo izo udakeneye, usigaranye izo ukenyeye. Wikibagirwa gusiba ibintu udakeneye muri mudasobwa yawe, hari ama application ushobora gukoresha akagufasha kumenya ibindi bintu udakeneye, ukabasha no kubisiba. Kubakoresha ama windows, wakoresha ccleaner mukubisiba. Naho abakoresha MAC mwakoresha disk inventory x.


2: Kora Update yibintu byose ufite.

Ndabiziko bitoroshye guhoza mudasobwa update, ariko ndagusaba kubikora niba udaheruka kubikora kuko bigira uruhare nunini cyane mu mikorere ya mudasobwa yawe. Kubera iki? Abakoze iyo programu baba baragize ibindi bintu bongeramo, bishobora kugufasha mu bwirinzi bwo kwatakwa nudukoko(virus) zangiza mudasobwa yawe. Ubu buryo ni ingenzi cyane niyo mudasobwa yawe yaba itagenda buhoro. Kubantu bakoresha windows hamwe na macOS kuko bifasha mugutuma itangirika byahato nahato cyangwa kuba yagenda gahoro.

speed up your PC(speed)

Wakora iki mugihe wibagiwe Password ya Phone android yawe? Soma byinshi...
3: Funga Porogaramu zitangira gukora utazihaye uburenganzira

Indi mpamvu y’ingenzi ishobora gutuma mudasobwa yawe igenda buhoro ni ama application atangira gukora iyo uyifunguye kandi utayahaye uburenganzira. Ni ibyingenzi kuzimenya kandi ukazi funga niba utazikoresha oko kanya. Dore aho warebera program zose ziri gukora, kubakoresha windows ujya muri Task manager( ctrl+shift+ESC) naho kuri MAC os ujya muri users and groups.

4: Koresha ama application ya bugenewe mu bwirinzi

Porogaramu ya Google map shya izajya ifasha mu kugenzura ibintu byinshi. Soma byinshi...
Hari ubwoko bwinshi bwa ama application ushobora gushyira muri mudasobwa yawe akaba yagira ibyo yangiza cyangwa akagira ibyo agutwara abyoherereza banyirayo, hari am virus ashobora kujya muri mudasobwa yawe urugero: Malware adware hamwe n’izindi zitandukanye zishobora kwangiza imikorere ya mudasobwa yawe. Byaba byiza ukoresheje ama application yabugenewe mukwirinda ibyo izo virusi. Kubakoresha windows 8.1 hamwe na 10 Mushobora gukoresha windows defender yabugenewe ariko igahora iri update cyane. Ushobora nogukoresha izi application zikurikira muri mudasobwa yawe.

speed up your PC(speed)

Ushobora guhitamo ikunogeye haba mubushobozi. Niba ukoresha windows ushobora guhitamo avira cyandwa kaspersky naho kuri mac os ushobora guhitamo avira cyangwa sophos inti-virus.

5: Uburyo bwiza kurushaho: Restore mudasobwa yawe

speed up your PC(speed)

Rimwe narimwe hari igihe biba ibyo wakoze haruguru ntacyo byakumariye; uburyo bwiza kandi bwizewe ni ugusubiza mudasobwa inyuma igasubira ikirishyashya cyangwa kuva igihe wayishyiriyemo OS shyashya. Ubu buryo burizewe kandi ni uburyo budafite icyo butwara mudasobwayawe hamwe ni byo ufitemo. Bukuramo porogaramu zose wowe ubwawe wishyiriyemo kandi bukayigira shyashya. Mugihe ugiye gukora ibi byaba byiza ibintu byinge byawe ushatse ahandi ubika kugirango utaza kubibura. Urugero : ama application ukunze gukoresha.
Kubantu bakoresha windows hamwe na mac OS bishyasha gukoresha uburyo biroroshye cyane kandi hari nibyo bugufashamo kugirango ubukore utagize icyo ubura.
Kubakoresha windows ushobora kubukoresha ubukuye muri backup and restore, naho mac yizimwe yongere uyatse maze wandike cmd+r maze ubushakishe.
Ubu ukoresheje whatsApp ushobora gukina... Soma byinshi...

Nyereka ni website yigisha ikoranabuhanga mururimi rwawe haba icyongereza cyangwa ikinyarwanda, Fasha incuti zawe kuyimenya uzaba ubahaye umusanzu ukomeye wokudasigara inyuma mu ikoranabuhanga. Ushobora kutwoherereza igitekerezo cyawe cyangwa ukaduha inyunganizi. Ushaka kwamamaza waduahamagara kuri 0780690502 cyangwa ushobora gukoresha Email(ingurukanabutumwa) kuri info@nyereka.com tukabasha kukumenyekanisha kugiciro gito cyane.

Admin, 5 days ago
75 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Others' Comments

  • IVAN G PRO

    nukuri ntabyo narinzi gs urakoze

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842