Bunner image
Bunner image
Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”

Sobanukirwa uburyo warinda mudasobwa yawe bimwe mubiyigize hamwe n'uko warinda mudasobwa yawe kwangirika

Computer cyangwa mudasobwa yawe ni igikoresho nk’ibindi byose, nubwo abantu bagifataneza kurusha ibindi bikoresho baba batunze kuberako gihenda kandi kiba gikunze kuba kibitse amabanga yanyiracyo hari igihe cyangirika bitewe n’ impamvu zitandukanye.

Computer yawe ishobora kwangirika bitewe no kwikubita hasi wenda igucitse ikagwa.

Umwana ashobora kuyangiza.

Nayo ubwayo ishobora kwangirika utazi icyabiteye; ikintu cyose cyakozwe n’ abantu kigira igihe kiba kitari n’akirekire cyokwangirika cyo ubwacyo.

Kuba wazimya mashine yawe bwacya ukayatsa ikanga kwaka ntabwo ari ikibazo waba wagizemo uruhare.

Muri irisomo tuzajya tubagezaho uko ushobora gukora mudasobwa yawe mu bintu byoroheje cyangwa wakwicyemurira bimwe mu bibazo byibanze.

Aya masomo ntakuraho kuba wajya gukoresha igikoresho kubantu bakwegereye basanzwe bakora ibijyanye na mudasobwa.

Dukurikirane kuri:

Facebook Page yacu hanyuma ukande Like uzajye ubona amakuru ubashe no kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.: Nyereka Official Fcebook page
Facebook group tubashe kungurana ibitekerezo: Nyereka Technology

Ushobora kutwoherereza igitekerezo cyawe ukurikije icyo ushakako ubutaha twazagufasha gusobanukirwa. Cyangwa ukatwoherereza inkuru ushakako abasomyi baya masomo basoma bakarushaho gutyaza ubwenge bwabo mubijyanye no gukora computer yabo mu gihe yagize ibibazo byoroheje.

Mu Rwanda mudasobwa zirikurushaho gutera imbere cyane kumuvuduko udasanzwe; Aha twavuga nkagahunda ya Leta yo guha abana biga mu mashuri makuru na yisumbuye computer hamwe na mashuri abanza. Aba bose siko baba bafite ubumenyi buhagije bwo kuba bakwikemurira bimwe mubibazo izo mudasobwa zishobora guhura nabyo.

Nyereka.com yabashyiriyeho gahunda yo kuzajya ibagezaho bimwe mu bisubizo by’ibibazo ufite kuri mudasobwa(computer) yawe.

Dusangize igitekerezo cyangwa udusigire ubutumwa bwawe n’abandi bamenye byinshi kuri iri koranabuhanga dufite mu Rwanda kandi turusheho kuribyaza umusaruro.

Ibyo wamenya kuri mudasobwa Yawe

Mbere y’uko utangira gukemura bimwe mubibazo bya mudasobwa yawe hari ibintu byibanze ugomba kubanza kumenya. Twagushishikariza kuzajya ukurikirana amasomo atangwa kuri mudasobwa kuri uru rubuga mukumba gafite umutwe uvuga ngo “Ubumenyi bwibanze kuri mudasobwa(basics of computer)”. Kugirango umenye mudasobwa neza hamwe n’ibice biyigize ni cyo bikora, ibyo bizagufasha niba mudasobwa yawe yapfuye kumenya aho ikibazo giherereye.

Dore bimwe mubice by’ingenzi ugomba kumenya kuri mudasobwa:

Screen(Aho turebera ibintu byose(sikirine))




Umutima wa mudasobwa(CPU:control processor unit)




Keyboard(Icyo bifashisha bandika)




Ibyambu(Port)




Ububiko(Memory)



Ushaka kubimenya byinshi wajya hamwe twakubwiye cyangwa ugakanda aha:

Computer Courses

Ibyo bice twavuze haruguru ni ibifatika, ariko hari n'ibindi biba muri mudasobwa yawe utafatisha intoki. Ibyo nabyo ugomba kubimenya uko wabikoresha neza.

Aha twavuga Uko ububiko bwawe buba buciyemo ibyumba, Impamvu ari iby'ingenzi kubicamo ibyumba.

Kugabanyamo ibyumba ububiko bwa mudasobwa yawe ni ingenzi cyane kuko bituma mudasobwa yawe ikora neza kandi iramutse igize ikibazo bikaba ngobwako ikurwamo Application ituma ikora, ntushobora kubura ibintu byawe mugihe bibitse mucyumba gitandukanye nicyo iyo application yawe ibitsemo. Hari uko bita ububiko bwawe; bakunze kubuha izina ry’inyuguti, urugero: F,C,D hamwe n’andi. Application ituma mudasobwa yawe ikora iba ibitse kuri C. ibyo bivuzeko byaba byiza ubitse ibintu byawe kuzindi zisigaye kugira ngo byibuze wizere umutekano wabyo.

Hari amoko abiri ya mudasobwa:

Desktop: Iyi ni zimwe tubona ziba kumeza ntizishobora kugendanwa kubera ubunini bwazo kandi zikora ari uko zicometse kumuriro w’amashanyarazi.

Laptop: Iyi yo ni imwe mukunze kubona abantu bagendana mubikapu muntoki, zishobora gukora igihe runaka zidacometse kumuriro ariko nyuma yaho zigashyirwaho kugirango zongere zibike umuriro.


Dore ibyo ugomba kumenya mbere yo gufungura mudasobwa(computer) yawe:

Banza urebe niba mudasobwa yawe icometse neza kandi niba ibikoresho byayo biyicometseho neza (Aha twavuga CPU, Keyboard, mouse, speakers).
Niba mudasobwa yawe ntamwanda ifite
Niba aho ugiye kuyitereka hameze neza(ntamazi ahari) ntabintu byayibangamira cyangwa byayangiza biri hafi aho.

Nyuma yo gucana mudasobwa:

Menya niba yatse muburyo bwari busanzwe
Ese haba hari ikibazo yagaragaje yaka cyangwa ikindi kintu utari usanzwe uzi yagaragaje irimo kwaka?
Ese table(screen: insakaza mashusho) yayo iri gukora neza nkuko byari bisanzwe?
Ese keyboard yayo irakora neza?
Ese mouse(suri) irakora neza?
Ese application zawe zirakora neza?
Menya application uheruka gushyiramo udafitiye license key(uburenganzira)
Ese ufite application z’ubwirinzi?
Reba niba mudasobwa yawe itatatswe na virus(virusi).

Kuyifunga:

Menya niba mudasobwa yawe yazimye kandi niba ntakibazo igaragaje.

Ubutaha tuzababwira icyo wakora mugihe ubonye ikibazo

Siga ubutumwa bwawe cyangwa icyo ushaka ko twakugezaho ubutaha.
Nyereka ni website yigisha ikoranabuhanga mururimi rwawe haba icyongereza cyangwa ikinyarwanda, Fasha incuti zawe kuyimenya uzaba ubahaye umusanzu ukomeye wokudasigara inyuma mu ikoranabuhanga. Ushobora kutwoherereza igitekerezo cyawe cyangwa ukaduha inyunganizi kuri Email(ingurukanabutumwa) ariyo info@nyereka.com

Admin, 6 months ago
1,009 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Others' Comments

  • eric

    iyo imashini(laptop) yaka. abindi ark screen yo ntiyake biba bimeze bite? ese byakemuka gute?

  • iradukunda regis

    ndashaka kumenya aho nabona housing kuko iyange yikubise hasi ni lenovo

  • ishimwe Gilbert

    iyo computer yawe idafata resau (wifi) wireless. iba ifite iki he kibazo wagikemura ute?

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842