Bunner image
Bunner image
Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”


Wakora iki mugihe wibagiwe Password ya Phone android yawe?

Abantu benshi batunze Amatelefone ajyamo ama Android, ntitwirengagije ko hari nabatunze ajyamo windows hamwe na IoS smart phone. Umenye.com izakugezaho byinshi utar'uzi kuri Android fone hamwe na apurikasiyo(Application) zayo.
Ushobora kutwandikira cyangwa ugasiga ubutumwa ukurikije icyo ushaka ko twazagusobanurira.
Kuyu munsi turabasobanurira byinshi kubyo wakora kugirango wongere ukoreshe telefone yawe mugihe waba wibagiwe urufunguzo cyangwa hari uwayicokoje agashyiramo urwo utazi.

Kuyu munsi twabateganyirije kubagezaho icyo wakora mugihe wibagiwe password ya phone android yawe cg umwana ayicokoje agashyiramo indi password utazi?

Dore ibyo wakora:

Kuba phone yawe yajyamo Password utazi si igitangaza kandi n'uwakoze phone android yawe yateganyijeko ushobora kuyibagirwa, niyo mpamvu yashyizeho n’ uburyo ushobora kongera kuyikoresha. Aka kanya tugiye kukwereka uko wakorera Phone android phone yawe icyo bita hard reset (kuyitangiza bundi bushya) ikaza yibagiwe password.

Ubu buryo bwa hard reset ugomba kwibuka ko iyo ubukoze busiba ibintu byose wari ufite kuri phone android yawe(uretse memory card). Iyo ukoze hard reset phone yawe ivamo password.

Umenyeko buri bwoko bwa phone bugira uburyo bwabwo bwo gukora hard reset.

Arduino ni ki kandi se ikora ite? Soma byinshi...

Dore amoko twabahitiyemo:

HTC:


Kandi button yo kugabanya volume icyarimwe na button yo kwatsa phone yawe, komeza ubikande kugeza ubonye ifoto y’android. Hanyuma urekure button yo kwatsa phone, ukomeze ukande kuri button yo kugabanya volume kugeza ubonye uburyo bwo gukora reset, hanyuma uhitemo power button.

Samsung:


Kanda power button, button yo kungera volume hamwe na home key icyarimwe. Urabona logo ya Samsung. Hanyuma ukoreshyeje button yo kugabanya volume urahitamo Data/factory reset, hanyuma uhitemo yes.

LG:



Kanda volume button hamwe na power button, Nubona logo ya LG rekura power button. Nyuma y’ibyo, ongera ukande power button (uraba ugikanze kuri volume button). Nyuma y'ibyo byose urabona factory hard reset kuri screen yawe.


Kurikiza aya mabwiriza kuri tecno phone:



  1. Zimya phone yawe; ukanda power off kugeza
  2. Nyuma yo kuzima, Kanda Volume up+Home button+Power button
  3. Hanyuma koresha Volume button kugirango uhitemo ahanditse “factor reset”.
  4. Hanyuma uhitamo “ok” ukanda power button.

Kuri HUAWEI phone:



  1. Funga phone yawe
  2. Kanda volume up+power button mugihe kingana namasegonda 15, kugeza ubwomuri table ya phone hajemo Android recovery menu.
  3. Hanyuma hitamo ahanditse ngo “Factory reset/wipe data” ukoresheje volume button, nuhagera ukande POWER BUTTON mukwemeza.
  4. Hanyuma ujye ahanditse “yes-delete all user data” wemeze ukoresheje power butto
  5. Hanyuma ukande POWER BUTTON mukwemeza “reboot system now”

Niba ufite ubundi bwoko tutavuze haruguru kandi ukaba ushaka kumenya uko wa buforomata, dusigire ubutumwa hasi aha cg wandike sms kuri button ya Website yacu ubona hasi aha.

Ese mugihe ufite data kuri phone yawe kandi ukaba wari uzikeneye wabigenza ute? Turi kubategurira uko wabigenza tuzabibagezaho mu isomo rikurikira.


Porogaramu ya Google map shya izajya ifasha mu kugenzura ibintu byinshi. Soma byinshi...

Dukurikirane kuri:

Facebook Page yacu hanyuma ukande Like uzajye ubona amakuru ubashe no kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.: Nyereka Official Fcebook page
Facebook group tubashe kungurana ibitekerezo: Nyereka Technology

Siga ubutumwa bwawe maze usangize abandi ibyo usomye ukanda kuri share button zitandukanye ziri hasi aha.

Turakomeza kugusobanurira uburyo bwa kabiri, kumeza kubana natwe ubumenye cyaneko butuma utabura ibyo warufite kuri telefone yawe ……………….

Admin, 4 months ago
1,304 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Others' Comments

  • Vincent

    Nigute phone yange ya tecno yajya isoma flash disk koyabyanze kandi ifite android v5.1

  • Nazania

    Mwaramutse,ESE bijya bishoboka ko wasiba zimwe muri programme zasohokanye na 4ne Atari izo wadownloadinze?

  • Pascal uwamahoro

    mbanje kubashimira mubikorwa nubufasha mutanga. ngira mbabaze icyo wakora iyo phone uyishyira mumufuka wajya kureba ugasanga yijimije ariko bahamagara igacamo inasona .kdi nanayihinduriye Mather board biranga birakomeza .ESE baba habayiki? wakora iki? ibyo bivamo iyo bafunguye bagacomora umugozi was battery kuko battery yayo ntivamo ni c8 techno.ubwo ukongera ugafunga ugahita watsa.

  • Ntarwanda JMV

    Mwaramutse abaha, nabazaga niba byashoboka ko tell itarimo 4G,niba iyo system ya 4G, yashyirwamo. Iyo mfite yakira 3G.ni tablet.

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842