Bunner image
Bunner image
Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”


Ibintu utari uzi kuri WhatsApp



Porogaramu ya WhatsApp niyo ikoreshwa cyane kurusha izindi, ikoreshwa n’abantu barenga miriyari imwe. Burigihe iyi porogaramu ihora yongerwamo ibintu bishyashya bituma ikomeza kwigarurira imitima y’abantu benshi. Ese ni ibiki byahindutse cyangwa byongewe muri porogaramu ya WhatsApp ugakwiye kuba uzi?

Waba ukoresha WhatsApp nk’akazi cyangwa mu buryo busanzwe hari ibintu biri muri iyo porogaramu wagakwiye kuba uzi kandi ukabikoresha bikakugirira umumaro mu buzima bwawe bwaburi munsi. Twaguteguriye udushya n’udukoryo wasanga muri porogaramu yawe ya WhatsApp.


Gira abo uhisha kubona ibintu washize status
Soma ubutumwa woherejwe hatagiyeho twatuvi twubururu
Gusiba ubutumwa umaze kohereza
Gusoma Ubutumwa bwasibwe.
Ohereza ibintu bivuye kuri mudasobwa kuri telefone yawe ukoresheje whatApp
Guhindura nomero ukoresha kuri whatsApp ntubure ubutumwa bwawe.
Bika ubutumwa bwa whatsApp kuburyo buzakorohera kububona ubutaha.
Dukurikirane kuri:

Facebook Page yacu hanyuma ukande Like uzajye ubona amakuru ubashe no kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.: Nyereka Official Fcebook page
Facebook group tubashe kungurana ibitekerezo: Nyereka Technology

Gira abo uhisha kubona ibintu washize status

Status ni hamwe dushyira amafoto cyangwa amagambo dushakako abantu bose batunze nomero zacu babona. Ubu ni uburyo ushobora kugira bamwe ukumira kuzajya babona ibintu washyize status.


Jya kuri whatsApp setting

Kanda ahanditse “Account”
Kanda ahanditse “Privacy”
Noneho kanda ahanditse “Status”
Bwanyuma. Noneho urabona aho guhitamo ukurikije amahitamo wagira, ariko kanda ahanditse “My contacts except”
Ubundi abantu uashakako batazajya babona status yawe ubashireho utumenyetso ubundi wemeze



Ushora guhitamo “Only share with” niba ushakako status yawe izajya ibonwa nabantu bakeya wahisemo. Ukandaho maze ukemeza abazajya babona status yawe.

Soma ubutumwa woherejwe hatagiyeho twatuvi twubururu

Niba ushaka gusoma ubutumwa wohererejwe ariko nyiri kubwohereza ntamenyeko wabusomye; aha hari inzira ebyiri(2) wabikoramo.




1. Jya kuri settings >> Account >> Privacy >> uncheck Read Receipts, hanyuma akavi kari mukadirishya ugakuremo. Ariko umenyeko nubikora gutya nawe utazajya umenya niba basomye ubutumwa bwawe(Mbese ntabwo twatuvi tukwerekako yagezeyo tuzajya duhinduka ubururu)



Uburyo bwa kabiri, Ni ugufungura interinet ukareka ubutumwa bukaza ariko ukirinda kubusoma, bwamara kuza bwose, ugafunga interineti ubundi ukagenda ukabusoma. Icyo gihe nyiri kohereza ubutumwa ntabwo abona twatuvi tubiri twahindutse ubururu kandi wowe ubwo wohereje ntakibazo ushobora kubonako yabusomye.


Gusiba ubutumwa umaze kohereza

Akenshi hari ighihe twibeshya tukoherereza abantu ubutumwa butari bubagenewe; ubu ushobora gusiba ubutumwa wari wibeshye ukohereza umuntu utariwe. Wemererwa gusiba ubwo butumwa mugihe kitageze ku minota 7 umaze kubwohereza



Kanda kubutumwa ushaka gusiba ugumisheho akanya gato hafunguke akantu kanditseho “Delete message?” Hanyuma ukande ahanditse “Delete for Everyone”.

Gusoma Ubutumwa bwasibwe.

Twababwiyeko ushobora gusiba ubutumwa woherereje umuntu butamugenewe, ariko hari n’ubundi buryo bwo gusoma ubutumwa wohererejwe ariko bukaba bwasibwe. Kugira ngo bishoboke biragusaba kuba ufite porogaramu yitwa “ notification log app". Iyi porogara ibika ubutumwa bwose bwohererejwe kuri whatsApp uka ubasha nokubusoma.



Ohereza ibintu bivuye kuri mudasobwa kuri telefone yawe ukoresheje whatApp

Kenshi twohereza ibintu dukoresheje umugozi bita USB. Ariko se wabigenza ute uramutse utawufite?
Dore icyo wakora kugirango ubashe kubona ibyobintu byawe kuri telefone.

Nomero ukoresha kuri whatsApp yawe yibike (save or Add contact) muri telefone yawe. Jya kuri whatsApp urebe muri contact nayo urayibonako iri kuri whatsApp hanyuma wiyandikire.
Hanyuma jya kuri mudasobwa yawe, muri browser yawe ujye kuri “whatsapp web”. Ufungure whatsApp muri mudasobwa yawe.
Jya kuri yanomero yawe muri mudasobwa wamaze kwiyandkiraho ubutumwa, hanyuma woherezeho ibintu ushaka gushira kuri telefone yawe. Hanyuma nibimara kugenda, fungura whatsapp muri telefoni yawe, hanyuma ubibone.

Guhindura nomero ukoresha kuri whatsApp ntubure ubutumwa bwawe.

Ushobora kuba nomero wakoresheje ufungura WhatsApp utakiyikoresha cyangwa wifuza kuyihindura dore uko wabigenza.



Jya kuri setting >> Account >> change number. Hanyuma wandikemo iyo ushaka gukoresha ubu.

Bika ubutumwa bwa whatsApp kuburyo buzakorohera kububona ubutaha.



Kanda kubutumwa ugumisheho aho buri hahindure ibara( kora select y’ubutumwa) hanyuma ukande ku inyenyeri iri hejuru.



Ushobora kububona uje ku intangiriro ya whatsApp ugakanda ahari ubudomo butatu ubundi ukareba ahanditse “Starred messages”

Siga ubutumwa bwawe cyangwa icyo ushaka ko twakugezaho ubutaha.
Nyereka ni website yigisha ikoranabuhanga mururimi rwawe haba icyongereza cyangwa ikinyarwanda, Fasha incuti zawe kuyimenya uzaba ubahaye umusanzu ukomeye wokudasigara inyuma mu ikoranabuhanga. Ushobora kutwoherereza igitekerezo cyawe cyangwa ukaduha inyunganizi kuri Email(ingurukanabutumwa) ariyo info@nyereka.com

Admin, 4 months ago
2,490 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Others' Comments

  • francoise

    Leave a comment here...urakozecyane

  • MuhayimanaDenyse

    Njyewe ndashaka kumenya uburyo message za watsap zumuntu nshaka nfitiye numero zajya zinyuraho

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842